Niba ukunda gusohoka, si ubwa mbere wumvise izina DJ Tyga. Amaze kumenyerwa cyane ku buryo igitaramo arimo bamwe bataha batabishaka kubera gukunda uburyohe bw’umuziki we. Uyu musore ari mu kiragano gishya cyazanye impinduka nyinshi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Ni umusore muhura ukabona avuga make ariko iyo ageze ku byuma byo kuvanga imiziki ibintu bihindura isura, abantu bakizihirwa kakahava cyane ko abijyanisha no kwifashisha indangururamajwi ashimisha abamukurikiye.

DJ Tyga yavukiye muri Kenya ariko nyuma we n’umuryango we baza kwimukira mu Rwanda, ari naho yize amashuri muri Kigali Parents School na APE Rugunga aho yasoreje mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi [HEG]. Dj Tyga ni umwana wa gatatu mu bana batanu barimo abahungu babiri n’abakobwa batatu.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Dj Tyga yavuze ko yatangiye ari umubyinnyi ariko akaza kwinjira mu byo kuvanga imiziki.

Ati “Natangiye umwuga wo kuvanga imiziki mu 2016 gutyo. Byari bigoranye mbere nari umubyinnyi. Nabaga muri Jaba Junior. Niho nabanjirije mu myaka itatu cyangwa ine mbere yo kwinjira mu kuvanga imiziki. Impamvu naretse kubyina, nta mafaranga yari arimo. Nahise njya mu kuvanga imiziki mu buryo bwuzuye.”

Avuga ko atagowe no kwinjira mu mwuga wo kuvanga imiziki, cyane ko yari asanzwe aziranye na benshi bazwi cyane muri uyu mwuga.

Ati “Ntabwo byangoye kuko mbere nari nsanzwe nziranye n’aba-DJ. Abenshi bagiye bamfasha mu gutangira. Ni wa muhate. Mama niwe wakundaga kumbwira ngo iyo ukunze ikintu nacyo kiragukunda. Natangiye nkorera mu Inema Arts Center, nkorera ubuntu. Ntabeshye amafaranga ya mbere nahembwe yari mu gitaramo cy’abantu bo hanze bari baje mu Rwanda, bampaye amadorali 400. Nari maze nk’amezi angahe.”

DJ Tyga agaragaza ko urugendo rw’imyaka icyenda amaze avanga imiziki, rwari rukomeye cyane ariko kubera umubano yari yaragiranye na benshi biza kumufasha.

Ati “Urugendo rw’imyaka icyenda maze ni urugendo rutari rworoshye. Baravuga ngo uzabane n’abantu neza, ntabwo ari uko arinjye uzi gucuranga neza kurusha abandi ariko icyamfashije kugera aho ndi ukubana n’abantu neza. Urebye mva mu rugo aho nabaga hari mubyara wanjye ni nk’aho yari anyakiriye mu rugo rwe, gusa mama ntabwo yabanje kubyumva ariko mubwiye uwo ariwe arabyemera.”

Dj Tyga ari gutegura igitaramo yise ‘Echoes of Kigali’ kizaba ku wa 29 Ugushyingo 2025. Ni igitaramo azahuriramo n’abarimo DJ Marnaud, Kvin Klein, Dj Pyfo, Dj June na DJ Toxxyk. Kizabera muri Kigali Universe. Ushaka kugura itike wakanda hanohttps://www.youtube.com/embed/Pg_0lmMZYeY

DJ Tyga agiye gukora igitaramo cye cya mbere

Nubwo ari umu DJ ugezweho mu Rwanda, DJ Tyga yahishuye uko yamaze imyaka myinshi ari umubyinnyi

DJ Tyga amaze imyaka irindwi mu bijyanye no kuvanga imiziki

Inkuru ya igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *