Yampano yasabye imbabazi abafana be, itangazamakuru n’Abanyarwanda muri rusange kubera amashusho ye ari gutera akabariro aherutse gushyirwa hanze, ariko abizeza ko inzego zibishinzwe ziri gukurikirana iki kibazo.

Mu itangazo yasangije abamukurikira, Yampano yatangiye asaba imbabazi abakunzi be n’Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Ku bafana banjye, itangazamakuru, n’umuryango w’Abanyarwanda wose, nanditse ibi n’umutima ubabaye, Nka Yampano, umuhanzi mwashyigikiye kandi mwishimira mu rugendo rwanjye, mbere na mbere ndashaka gusaba imbabazi bivuye ku mutima no ku bw’agahinda n’umubabaro byatewe n’ibyabaye vuba aha byo gushyira ahagaragara amashusho yihariye ku buryo budakurikije amategeko.”

Uyu muhanzi yavuze ko ari gufatanya n’inzego zibishinzwe kugira ngo zikurikirane iki kibazo bityo uwo ari we wese wagize uruhare mu isakazwa ry’aya mashusho amenyekane ndetse abihanirwe.

Mu butumwa yageneye abafana be, Yampano yagize ati “Urukundo rwanyu n’inkunga byanyu byambereye ishingiro ry’intsinzi yanjye, kandi niyemeje gukomeza guhanga umuziki mwiza uduhuza. Ndabasezeranya ko nzabivamo nkomeye cyane, ngahanga indirimbo zubaka umuryango nyarwanda, murakoze kwihangana no gukomeza kunshyigikira muri ibibihe bigoye.”

Yampano ahamya ko uwasakaje aya mashusho amuzi neza

Mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru wa IGIHE ku wa 11 Ugushyingo 2025, Yampano yahamije ko azi neza uwashyize hanze aya mashusho ndetse ntiyahisha kuvuga ko ari uwitwa Patrick Ishimwe wamenyekanye nka Pazzo.

Uyu Pazzo azwi cyane muri sinema y’u Rwanda akaba n’umunyarwenya.

Yampano yavuze ko kuva mu 2024 yatangiye kubana mu nzu na Pazzo wamufashaga mu kazi ka buri munsi k’umuziki, aho bari batuye mu Busanza mu Karere ka Kicukiro.

Uretse ibyo batahuzaga mu buzima bw’akazi ka buri munsi, mu mpera za Gicurasi 2025 Yampano wari umaze kwiyemeza kubana n’umukunzi we, avuga ko yasabye Pazzo bari bamaze igihe babana ko yakwimuka ntibakomeze kubana ku bw’umutekano w’amabanga y’urugo rushya rwe.

Ni inkuru Yampano ahamya ko itashimishije na mba Pazzo wahise amubwira ko kugira ngo ahave amuha ibihumbi 500 Frw.

Uyu muhanzi yavuze ko bijyanye n’uko atari ayafite icyo gihe, banabanje kunaniranwa ariko aza kuyashaka, aho ayaboneye ayamuhaye undi abanza kugorana kuko atashakaga kuva mu rugo.

Ati “Ubundi ntekereza ko ubwumvikane buke bwatangiye icyo gihe, njye kuva twatangira gukorana hari ijanisha ry’amafaranga ninjizaga mu bitaramo namuhaga, rero mu gihe nifuzaga ko dutandukana akajya kwibana byaramubabaje kandi nta yandi mahitamo nari mfite kuko nari namaze kuzana umugore mu buzima bwanjye.”

Yampano ahamya ko Pazzo atigeze yishimira ko batandukana nubwo yari yahawe aya mafaranga, ahubwo kuva icyo gihe umwuka hagati yabo utangira kuba mubi ndetse aba ari nabwo hatangiye gukwirakwira ko hari amashusho ye ari gutera akabariro agiye gusohoka.

Kuba izo nkuru zaradutse n’ubundi mu mpera za Gicurasi 2025, nyuma y’iminsi mike bagiranye utwo tubazo, byatumye Yampano wari uzi neza ko afite amashusho ari gutera akabariro n’umugore we, atangira gukeka ko Pazzo yaba yarinjiye muri telefone ye agakuramo ayo mashusho.

Ati “Ni umuntu twakoranaga bya hafi, yamfashaga ku mbuga nkoranyambaga ndetse anagenzura uko umuziki wanjye uhagaze, byatumaga amenya umubare w’ibanga nkoresha muri telefone kuko ni yo yakoreshaga cyane. Biroroshye kumva ko ari we wakuyemo ayo mashusho agatangira kuyasakaza wenda kuko atari yishimiye icyemezo nari nafashe.”

Yampano yavuze ko aya mashusho yasakajwe yayafashe yabyemeranyijeho n’umugore we mu kwishimisha, batumva ko byazabagiraho ingaruka.

Ati “Uriya ni umugore wanjye, twifata amashusho ni ibintu twari twemeranyijeho twibwira ko ari ukwishimisha, ntabwo twigeze dutekereza ko byavamo ibintu bibi, Pazzo yashatse kungira imbohe y’ariya mashusho igihe kinini. Ni gute se wanzirikisha amashusho, ahubwo nakwemera ugakora ibyo ushaka ariko nkabaho nigenga.”

Abajijwe niba hari ibyo Pazzo yari akimwishyuza nyuma yo kumuha bya bihumbi 500Frw, Yampano yavuze ko ntabyo, ati “Iyo biza kuba amafaranga, aba yaraje akakwegera cyangwa akegera undi muntu yakwiyumvamo hanyuma akayamwereka noneho akamusaba ko baduhuza. Ibyabaye ni ubugome yatewe no kutabasha kwakira ko twatandukanye.”

Yampano ahamya ko uwasakaje amashusho ye yabikoreshejwe n’ishyari

Yampano yabwiye IGIHE ko atumva impamvu aya mashusho yagiye hanze mu gihe yiteguraga kujya gutaramira mu Bufaransa nyamara bari bamaze igihe bavuga ko ahari.

Ati “Ntekereza ko ari ishyari, ndi kwitegura kujya gutaramira mu Bufaransa mu minsi iri imbere, ubu nyine byamugezeho arabyumva ahita agira ishyari ahitamo gusohoza umugambi we.”

Akimara kumenya ko ya mashusho yatangiye gusakazwa ndetse akamenya amakuru ko hari abantu bari kuyahererekanya, Yampano yahise ajya gutanga ikirego kuri RIB yo mu Busanza, arega uyu musore bari inshuti y’akadasohoka ariko ubu afata nk’uwamuhemukiye bikomeye.

Mu ijoro ryo ku wa 8 Ukwakira 2025 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukorwa ibiganiro aba mbere bigamba ko bamaze gucakira ayo mashusho, uko babaraga inkuru byatumye Yampano wari uzi neza ko hari ayo yigeze kwifata ari kumwe n’umugore we yumva ko ari yayandi yashyizwe hanze.

Ni igitero Yampano yari yicaye azi ko azagabwaho igihe icyo aricyo cyose, dore ko nkuko twabigarutseho kuva mu mpera za Gicurasi 2025 hari hadutse inkuru zavugaga ko aya mashusho aba mbere bari bayacakiye.

Icyakora mu gihe izo nkuru zavugwaga mbere, Yampano adaciye ku ruhande yahise aha gasopo abavugaga ko bafite ayo mashusho abibutsa ko kuyasakaza bigize icyaha kandi gihanwa n’amategeko.

Ku rundi ruhande, Yampano ahamya ko ibiri kumubaho ntacyo bimutwara kuko ubuzima bwe bwose yamenyereye kubana n’uburibwe.

Ati “Njye kuva nabaho sindajya kwa muganga, si uko ntarwara, nanjye ndi umuntu ahubwo iyo indwara ije ndavuga nti ndahangana nayo ntagiye kwa muganga umubiri wanjye nkawumenyereza guhangana n’uburibwe.”

Yampano avuga ko nubwo byabababaje n’umukunzi we bitigeze bimwangiza cyane kuko basaga nk’ababyiteguye na mbere.

IGIHE yifuje kumenya icyo uruhande rwa Pazzo ruvuga kuri ibi birego, icyakora ku murongo wa telefone ntibyadukundiye cyane ko itacagamo.

Umwe mu nshuti ze twaganiriye yavuze ko bari gukeka ko yaba yamaze gutabwa muri yombi kuko ubwo aheruka kuri telefone yari yagiye kwitaba kuri RIB ku wa 11 Ugushyingo 2025, gusa nyuma ntiyongera kuyitaba kugeza ivuyeho.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, ntacyo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rwagatangaje kuri iki kibazo.

Yampano yasabye imbabazi abafana be babonye amashusho ye ari gutera akabariro

Yampano yijeje ko ari gukorana n’inzego zinyuranye kugira ngo uwagize uruhare mu gutuma amashusho ye ajya hanze amenyekane ndetse abihanirwe

Inkuru ya igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *